Tanzania igiye kujya itanga ikizamini mpuzamahanga cy’igiswahili

Yanditswe na Ndayikunda Josué
Kuya 23 Ukwakira 2019 saa 06:01
Yasuwe :
0 0

Igihugu cya Tanzania kigiye kujya gitanga ikizamini mpuzamahanga ku rurimi rw’Igiswahili, uzajya ugitsinda akazajya ahabwa impamyabumenyi y’uko ari intyoza muri urwo rurimi.

BBC itangaza ko iki kizami kizajya gitangwa na Kaminuza ya Dar es Salaam mu ishami ryayo ryigisha Igiswahili, kikazajya gitangwa mu buryo busa n’ubw’ibindi bizamini mpuzamahanga by’indimi zirimo Icyongereza, Igishinwa n’izindi.

Biteganyijwe ko iki kizamini kizatangira gutangwa mu Ugushyingo 2020, kikazajya gikorwa inshuro esheshatu mu mwaka mu duce dutandukanye ku isi twatoramyijwe, ugitsinze agahabwa urupapuro rumwemerera ko azi neza urwo rurimi.

Kuva mu Gushyingo 2020, ibizami bizatangira gukorwa muri kaminuza mpuzamahanga zagiranye amasezerano na Kaminuza ya Dar es Salaam. Kugeza ubu hari kaminuza nyinshi mpuzamahanga zamaze kwemeza ko zizajya zikorerwamo ibizami by’igiswahili.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi muri Tanzania, Dr. Leonard Akwilapo, yavuze ko kuva ibihugu byibumbiye mu muryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) byaragize Igiswahili nk’ururimi rwa kane rukoreshwa muri ibyo bihugu, ubumenyi bwacyo nabwo bugomba guhabwa agaciro.

Ati “Igiswahili giherutse kugirwa ururimi rwa kane mu zizajya zikoreshwa mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Amajyepfo. Bityo, ubumenyi bwacyo ni ubwo guhabwa agaciro.”

Dr. Akwilapo akomeza avuga ko ubu hari gutegurwa uburyo ibizamini bizajya bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga cyane ko bizajya bikorerwa mu duce twa kure.

Uretse kuba ari ururimi rukoreshwa cyane muri Afurika y’Uburasirazuba n’iyo hagati, Igiswahili cyashyizwe mu masomo azajya yigishwa mu mashuri yo mu gihugu cya Afurika y’Epfo guhera mu 2020 mu gihe umunyeshuri azajya aba yarihisemo.

Bivugwa ko abantu bari hagati ya miliyoni 60 na miliyoni 150 ku isi bavuga ururimi rw’Igiswahili.

Bivugwa ko abantu bari hagati ya miliyoni 60 na miliyoni 150 ku isi bavuga ururimi rw’Igiswahili.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .