Tanzania igiye kubaka imihanda mu mafaranga yari yaranyerejwe

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 10 Ukwakira 2019 saa 01:06
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli yatangaje ko amafaranga yari yaranyerejwe ari kugaruzwa agiye kwifashishwa mu kubaka imihanda hirya no hino mu gihugu.

Ibi Magufuli yabitangaje kuri uyu wa Gatatu mu gihe hakomeje inkundura yo guhiga abagiye banyereza umutungo wa Leta.

Ubwo yari mu gace kari mu majyepfo y’igihugu ka Katavi, Magufuli yagize ati “Amafaranga azagaruzwa mu bantu bashinjwa kunyereza umutungo, azakoreshwa hubakwa imihanda izahuza uduce dutandukanye mu gihugu.”

Magufuli yavuze ko nibarama guhuza uduce tugize igihugu bubakamo imihanda, hazakurikiraho kubaka imihanda ihuza icyo gihugu n’ibindi bihugu.

Ati “Abantu bazajya babasha gutembera bakoresheje umuhanda, bave muri Uganda bajye muri Afurika y’Epfo banyuze muri Tanzania.”

Muri Nzeri uyu mwaka nibwo Perezida Magufuli yasabye ubushinjacyaha guha imbabazi abantu bose bafunzwe bazira kunyereza umutungo wa Leta bazicuza bagasaba imbabazi kandi bakemera gusubiza amafaranga banyereje.

Magufuli yavuze ko nibarama guhuza uduce tugize igihugu bubakamo imihanda, hazakurikiraho kubaka imihanda ihuza icyo gihugu n’ibindi bihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza