Tanzania igiye kubaka ikiraro kizoroshya urugendo rw’ibicuruzwa bigana mu bihugu birimo u Rwanda

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 5 Kanama 2019 saa 12:51
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Tanzania yasinyanye amasezerano n’ibigo bibiri by’Abashinwa, yo kubaka ikiraro kireshya na kilometero 3.2 ku kiyaga cya Victoria, cyitezweho koroshya ubuhahirane mu bihugu bihurira ku muhora wo hagati birimo n’u Rwanda.

Ayo masezerano Tanzania yayasinyanye n’ibigo China Civil Engineering Construction na China Railway nk’uko The East African yabitangaje.

Icyo kiraro kizahuza ibice bya Kigongo na Busisi mu karere ka Mwanza muri Tanzania, kizagira uruhare mu koroshya ubuhahirane hagati y’icyo gihugu n’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi binyuze mu nzira y’ubutaka, ku bicuruzwa binyuzwa ku cyambu cya Dar es Salaam.

Ubusanzwe byasabaga amasaha hafi atandatu kugira ngo imizigo ive ku gice kimwe cya Victoria igere ku kindi, ubariyemo n’igihe bifata cyo kugera ku bwato kuko abatwara imizigo bahakoreshaga inzira y’amazi.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Imihanda muri Tanzania, Patrick Mfugale, yagize ati “Iki kiraro kizagabanya igihe ubwikorezi bwafataga kinoroshye ubucuruzi mu bihugu bigize akarere.”

Inzira ya Tanzania inyurwamo n’ibicuruzwa byinshi biva mu Rwanda bijya mu mahanga cyangwa se bivayo, nyuma y’uko inzira y’umuhora wo hagati itagikoreshwa cyane nyuma y’ibizazane abacuruzi bo mu Rwanda bagiye bagirira mu gihugu cya Uganda.

Muri Victoria hanyuzwamo imizigo myinshi ijyanwa mu bihugu by'akarere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza