Biteganyijwe ko aya masezerano azasinywa mbere y’uko ukwezi gutaha kurangira hagati ya Guverinoma ya Tanzania n’ibigo bya Shell, Equinor, ExxonMobil, Pavilion na Ophir. Uyu mushinga uzakorerwa mu karere ka Lindi.
Ibiganiro by’amasezerano yo kubaka uruganda rwa gaz yasubukuwe umwaka ushize kandi ageze ku rwego rushimishije nk’uko byatangajwe na Charles Sangweni, ushinzwe ubugenzuzi bw’ibijyanye na peteroli.
Sangweni yavuze ko gusinya amasezerano bizaharura inzira y’ibiganiro byimbitse ku bijyanye n’amategeko azakurikizwa, ikoranabuhanga, uburyo bw’ubucuruzi n’ibindi.
Iki cyiciro kizatwara imyaka iri hagati y’ibiri n’itatu, bikazakurikizwa n’icyiciro cya nyuma cyo kugena ishoramari rizakoreshwa ndetse no gushaka ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa uyu mushinga.
Kubaka uruganda bizatwara indi myaka hagati y’ine n’itanu mbere y’uko ibikorwa bitangira.
Uyu mushinga uzahanga imirimo hagati ya 5000 mu kubaka n’indi mirimo 4000 na 6000 izahangwa ibikorwa nibitangira.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!