00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania igiye guhagarika ikoreshwa ry’amafaranga y’amahanga imbere mu gihugu

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 10 February 2025 saa 10:10
Yasuwe :

Banki ya Tanzania ku bufatanye na Minisiteri y’Imari muri icyo gihugu irateganya gushyiraho amabwiriza agamije guhagarika ikoreshwa ry’amafaranga y’amahanga imbere mu gihugu.

Ayo mabwiriza agamije kurinda ubusugire bw’amashilingi ya Tanzania, hagamijwe gushyira imbere ikoreshwa ryayo mu bikorwa bitandukanye byo guhererekanya amafaranga.

Umuyobozi ushinzwe ubukungu mpuzamahanga muri Banki ya Tanzania, Villela Waane, yatangaje ko umushinga w’itegeko numara kunozwa neza, hazashyirwaho amabwiriza azasohoka mu igazeti ya Leta agamije gusobanura uko bizajya bishyirwa mu bikorwa.

Yavuze ko ikoreshwa ry’amafaranga y’amahanga ritesha agaciro ifaranga ry’imbere mu gihugu bikaba byanagira ingaruka ku ihungabana rya Politiki y’amashilingui ya Tanzania.

Ati “Gukoresha amafaranga y’amahanga mu bikorwa by’imbere mu gihugu bigira imbogamizi ku kugera ku mafaranga y’amahanga aba akenewe mu gutumiza ibicuruzwa by’ingenzi mu mahanga.”

Yashimangiye ko bahaye amabwiriza za banki z’ubucuruzi yo guhagarika ibikorwa by’ihererekanya ry’amafaranga y’amahanga imbere mu gihugu birimo nko kwishyura imisoro, amande n’ibicuruzwa na serivisi.

Ati “Intego ni ukubaka ukutajegajega kw’agaciro k’amashilingi ya Tanzania no guharanira ko amafaranga y’amahanga aharirwa gusa ibikorwa byo gutumiza ibicuruzwa by’ingenzi mu mahanga.”

Umuyobozi ushinzwe imari muri iyo banki, Emmanuel Akaro, yavuze ko wasangaga abantu ku giti cyabo bishyura ibintu binyuranye birimo ubukode bw’inzu n’amafaranga y’ishuri mu mafaranga y’amahanga.

Yemeje ko hari gahunda yo kwigisha ingeri zitandukanye ku mpinduka nshya zigiye gutangira gushyirwa mu bikorwa, anasaba abaturage kuzajya batanga amakuru mu gihe hari ababirenzeho.

Tanzania igiye guhagarika ibikorwa byo guhererekanya amafaranga y'amahanga imbere mu gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .