Tanzania igiye guhagarika icuruzwa n’ikoreshwa ry’amashashi

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 15 Mata 2019 saa 05:59
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Tanzania yatangaje ko guhera muri Nyakanga uyu mwaka amashashi ya pulasitiki akoreshwa inshuro imwe atazongera gukoreshwa ku butaka bwayo mu buryo bw’ubucuruzi cyangwa kuyatwaramo ibintu.

Mu cyumweru gishize nibwo Minisitiri w’Intebe, Kassim Majaliwa, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko ayo mashashi atazongera gukoreshwa mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

The East African yanditse ko Kassim yakomeje asaba abafite inganda ziyakora n’abayacuruza kubyubahiriza.

Ibiro bya Visi Perezida byatangaje ko amategeko abuza ikoreshwa n’icuruzwa ry’amashashi ya pulasitiki rihari igisigaye ari ukurishyira ahagaragara rigatangira kubahirizwa.

Minisitiri w’Ibidukikije, January Makamba, yabwiye Abadepite ati “Birashoboka cyane ko guhera ku wa 1 Nyakanga amashashi atazaba agikoreshwa mu gihugu.”

U Rwanda nicyo gihugu cyabimburiye ibindi muri Afurika y’Iburasirazuba guhagarika ikoreshwa ry’amashashi mu 2008.

Tanzania igiye guhagarika icuruzwa n’ikoreshwa ry’amashashi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza