Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga muri Tanzania havugwa ibura ry’imiti igabanya ubukana bwa SIDA, bakabihuza n’ifungwa ry’Ikigega cya Amerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga, USAID, cyafunzwe mu gihe cy’iminsi 90.
Hari raporo zagaragaje ko abari basanzwe bafata iyi miti ku buntu batangiye kuyigurishwa kubera ibura ryayo.
Itangazo Minisiteri y’Ubuzima muri Tanzania yasohoye ku wa 8 Gashyantare 2025 rigaragaza ko imiti igabanya ubukana bwa SIDA muri Tanzania ihari ihagije ku bayikeneye bose.
Rigaragaza ko iki kinyoma cyatumye abaturage bakuka umutima batangira guhunika ibinini byinshi, nyamara byabaviramo kubikoresha nabi bikanagira ingaruka ku buzima bwabo.
Riti “Abaturage ntibakwiriye guhangayikishwa n’iyo miti, Minisiteri y’Ubuzima ikomeje gushyira mu bikorwa ingamba zikomeye zituma serivisi ikomeza gutangwa uko byari bisanzwe.”
Inzego z’ubuzima zisaba abaturage kunywa imiti uko muganga yayibandikiye birinda ko indwara iyimenyera ntibe ikibasha guhangana na yo.
Perezida Donald Trump yafunze USAID yatangaga inkunga muri gahunda z’inzego z’ubuvuzi z’ibihugu bitandukanye zirimo no kwita ku bafite ubwandu bwa SIDA, bahabwa imiti igabanya ubukana bwayo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!