Mbowe yafatiwe mu gace ka Magomeni kari mu mujyi wa Dar es Salaam mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Nzeri 2024, ubwo yasobanuriraga abanyamakuru intego y’iyi myigaragambyo.
Ni imyigaragambyo igamije kwamagana ishimutwa ry’abanyapolitiki rikomeje kugaragara muri iki gihugu barimo abishwe nka Ali Kibao wahoze ari umunyamabanga muri Chadema.
Ubwo uyu munyapolitiki yateguzaga iyi myigaragambyo, Umuvugizi wa Polisi ya Tanzania, David Misime, yavuze ko idakwiye kuba kubera ko inyuranyije n’amategeko.
Mbowe yabwiye abanyamakuru ati “Imyigaragambyo ni uburenganzira duhabwa n’Itegeko Nshinga. Ni iyo gutakamba kandi ni iy’amahoro, ntawe ibangamira. Tubabajwe n’uko hari gukoreshwa imbaraga z’umurengera mu gutera abaturage ubwoba no kubambura ubwisanzure.”
Uyu munyapolitiki yari yatangaje ko adatewe ubwoba n’abapolisi bifashishijwe mu gukumira iyi myigaragambyo, kandi ko nibiba ngombwa ahangana na bo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!