Amashyaka avuga ko arengana arimo Chadema, ACT-Wazalendo, NCCR Mageuzi na CUF. Ni mu gihe Tanzania yitegura kwinjira mu matora ategerejwe mu kwezi gutaha, azahuriza hamwe aya Perezida n’ay’abadepite.
Bivugwa ko abakandida 45 ba ACT-Wazalendo na 53 ba Chadema ari bo bahagaritswe, mu buryo bo bavuga ko butemewe n’amategeko.
Ayo mashyaka ashinja Komisiyo y’amatora gukorera mu kwaha kwa leta, bityo ko ikwiye guseswa kugira ngo amatora azabeho mu mucyo no mu bwisanzure.
Mu matora yabaye muri 2015, amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yagerageje kwitwara neza, aho yatsindiye hafi 40% by’amajwi.
Hari abakeka ko nyuma y’aya matora, Perezida Magufuli yarwanyije ibikorwa by’abatavuga rumwe na we kuko ibikorwa n’amahuriro byabo byinshi byahagaritswe.
Ibi kandi babihera ku bikorwa byibasiye Tundu Lissu utavuga rumwe n’ubutegetsi, hafi yo guhitana ubuzima bwe muri 2017. Uyu mugabo wari umudepite, yaje kwamburwa uwo mwanya ubwo yari yagiye kwivuza i Burayi, kuri ubu ni umwe mu bazahangana na Magufuli cyane, ahagarariye ishyaka Chadema.
Ku ngoma ya Magufuli, abatavuga rumwe na we bamushinje ibikorwa bigamije guca intege demokarasi icyo gihugu cyari kimaze imyaka cyubaka, dore ko kuva muri za 1990 iki gihugu gifite umuco w’uko abayobozi b’igihugu basimburana mu bwumvikane, ibintu bitamenyerewe cyane muri Afurika.
Ingingo yo guhohotera uburenganzira bwa muntu ni imwe mu zo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bazashingiraho cyane mu bikowa byo kwiyamamaza aho muri Tanzania, mu gihe byitezwe ko na Magufuli azagaruka cyane ku ruhare yagize mu guteza imbere igihugu cya Tanzania, dore ko giherutse kwinjira mu bihugu bifite ubukungu buciriritse, imyaka itanu mbere y’igihe cyari cyarateganyijwe.
Uyu mugabo kandi yubatse ibikorwa remezo byinshi, arwanya ruswa mu buryo bukomeye ndetse anagabanya ibyo leta yatakazaga cyane ku bakozi bayo bakoraga ingendo nyinshi hanze y’igihugu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!