00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania: Abepisikopi bamaganye ishimutwa ry’abaturage

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 16 September 2024 saa 02:06
Yasuwe :

Inama y’Abepisikopi Gatolika muri Tanzania yamaganye ishimutwa n’ubwicanyi bikomeje kumvikana muri iki gihugu, basaba inzego zishinzwe umutekano kubihagarika.

Ubu busabe buri mu myanzuro bafashe kuri uyu wa 15 Nzeri 2024 ubwo bari mu nama nkuru yabereye muri Uhuru Stadium iherereye i Dar es Salaam.

Ni nyuma y’aho tariki ya 8 Nzeri 2024 Mohamed Ali Kibao wari mu banyamabanga b’ishyaka Chadema ritavuga rumwe n’ubutegetsi, yishwe n’abo byaketswe ko bashinzwe umutekano bari bamushimuse.

Visi Perezida w’iyi nama izwi nka TEC, Musenyeri Eusebius Alfred Nzigilwa, yavuze ko mu myaka myinshi ishize Tanzania yabaye icyitegererezo cy’amahoro, ngo ariko ubu iri kugana ahantu habi.

Yagize ati “Ishimutwa n’ubwicanyi buherutse byatumye twibaza aho igihugu cyacu kiri kugana. Ese ubuyobozi n’inzego z’umutekano ntabwo bashoboye gukemura iki kibazo?”

Uyu mwepisikopi yavuze ko bidakwiye ko abagizi ba nabi barusha inzego z’igihugu zishinzwe umutekano imbaraga, azisaba kugarura ituze n’umutekano.

Musenyeri Nzigilwa kandi yagaragaje ko abepisikopi bashyigikiye ko hakorwa iperereza rifatika kuri ubu bugizi bwa nabi kugira ngo ababugizemo uruhare babiryozwe.

Mohamed Ali Kibao yari umunyamabanga mu ishyaka Chadema

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .