Tanzania: Abarenga 200 baguye mu mpanuka y’ubwato bashyinguwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Nzeri 2018 saa 02:18
Yasuwe :
0 0

Kuri iki Cyumweru nibwo abantu barenga 200 bamaze kumenyekana ko bapfiriye mu mpanuka y’ubwato mu kiyaga Victoria muri Tanzania bashyinguwe mu cyubahiro, mu muhango wayobowe na Minisitiri w’Intebe Kassim Majaliwa.

Ubu bwato buzwi nka MV Nyerere bwarohamye ku wa Kane buri mu rugendo ruhuza ibirwa bya Ukara na Bugolora.

Ubwato butwaye ibikoresho byo kwifashisha mu kubashyingura bwageze ku kirwa cya Ukara aho abahitanywe n’iyo mpanuka bashyinguwe mu irimbi rusange.

Ikinyamakuru Dailynews cyo muri Tanzania cyatangaje ko imibare y’abamaze kumenyekana ko bapfuye bageze kuri 224, ndetse byitezwe ko umubare ukomeza kwiyongera kuko bikekwa ko ubwato bwari butwaye abagera kuri 400.

Abasirikare batangiye gucukura imva kuri iki Cyumweru.

Hari amakuru avuga ko usanzwe atwara ubu bwato, ubwo bwarohamaga ku wa Kane we atajyanye nabwo. Umukozi ushinzwe kubugenzura no kubukora we yabashije kurokoka nyuma y’iminsi ibiri.

Perezida John Magufuli yasabye ko abantu bose bakora kuri ubwo bwato bahagarikwa kugira ngo bafashe mu iperereza.

Abasirikare bifashishijwe mu gucukura imva bashyinguwemo
Abaguye mu mpanuka y'ubwato bashyinguwe mu cyubahiro
Ibikorwa byo gushakisha abarokotse birakomeje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza