00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania: Abapolisi barindwi barenze umupaka bakajya guteza imvururu muri Malawi birukanwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Nzeri 2021 saa 11:43
Yasuwe :
0 0

Leta ya Tanzania yirukanywe Abapolisi bayo barindwi barenze umupaka bakajya muri Malawi bakurikiye uwo bacyekagaho kuba umunyabyaha, kugeza ubwo bikuruye imvururu bagatabwa muri yombi na polisi y’iki gihugu.

Ku wa 15 Nzeri 2021 ngo nibwo aba bapolisi bari basanzwe bakorera mu Karere ka Ileje babonye umumotari bakekaho kuba atwaye ibicuruzwa bya magendu mu cyaro cy’ahitwa Ikumbilo.

Amakuru dukesha The Citizen avuga ko aba bapolisi barindwi bahise bamukurikira bari mu modoka ya polisi ariko we ahita afata umwanzuro wo guhungira muri Malawi. Na bo nta kuzuyaza ngo bahise bamukurikira muri iki gihugu.

Abaturage ba Malawi babonye Abapolisi ku butaka bwabo byahise bikurura imvururu ndetse barabagota batangira no kubatera amabuye. Mu kwitabara ngo barashe mu kirere.

Muri ako kanya polisi ya Malawi yahise iza ita muri yombi bane muri bo abandi batatu baracika.

Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Songwe, ACP Janet Magomi yavuze ko hafashwe umwanzuro wo kwirukana aba bapolisi. Ni nyuma y’uko urukiko rwa gisirikare rubahamije icyaha cyo kuvogera ubusugire bw’ikindi gihugu.

Umuyobozi wa Polisi ya Tanzania muri Isongwe, ACP Janet Magomi yavuze ko aba bapolisi barindwi birukanwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .