00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania: Abantu 14 barimo abanyamakuru 6 baguye mu mpanuka

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 12 Mutarama 2022 saa 09:40
Yasuwe :

Abantu 14 barimo abanyamakuru batandatu bapfuye baguye mu mpanuka y’imodoka mu gihe abandi bari bayirimo bakomeretse bikomeye ubwo bari mu rugendo mu gace ka Busega.

Ubwo iyi mpanuka yari imaze kuba, abantu 11 bahise bapfa ako kanya nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Busega, Garbriel Zakaria. Abakomeretse bahise bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Nasa, batatu bandi niho bahise bapfira.

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yihanganishije umuryango w’ababuze ababo, avuga ko ababajwe n’urwo rupfu. Ati “Nihanganishije imiryango, abanyamakuru n’inshuti zabuze ababo. Imana yakire mu mahoro abapfuye kandi abakomeretse nabo bakire bwangu”.

Abanyamakuru batandatu bahise bagwa muri iyi mpanuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .