Aba bagenzi batatangarijwe umubare batawe muri yombi nyuma y’aho urwego rushinzwe gukumira no kurwanya ruswa rusohoye raporo igaragaza ko hari abagenzi bimitse amanyanga, bashobora guhungabanya imikorere ya TRC.
Umuvugizi wa TRC, Jamila Mbarouk, yasobanuye ko abatawe muri yombi bishyuye amafaranga y’urugendo rubageza mu ntera runaka, ariko barenga aho bagombaga kugarukira. Ni igikorwa yemeza ko cyahombeje iki kigo.
Mbarouk yasobanuye ko aya manyanga akunze kugaragara ku muhanda wa gariyamoshi ugezweho, hagati y’agace ka Ruvu na Ngerengere.
Yagize ati “Bamwe mu bagenzi batawe muri yombi bamaze kugezwa mu rukiko, abandi bacibwa amande akubye kabiri amafaranga y’urugendo bagombaga kwishyura.”
Abandi bafunzwe ni abaguze amatike y’urugendo menshi, kuko ngo bayifashisha mu bikorwa bitemewe n’amategeko. Ati “Byagaragaye kandi ko hari abantu bagura amatike menshi, aho berekeza hadasobanutse. Aba na bo barafunzwe.”
Mbarouk yagaragaje ko iyo gariyamoshi igeze aho ihagarara, ababishinzwe bafotora amatike kugira ngo barebe niba nta kibazo kiyarimo. Iyo bigaragaye ko harimo ikibazo, ni bwo abayafite bashobora gutabwa muri yombi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!