Batanze igitekerezo ko aho kujyana abantu nk’abo muri gereza bamaremo imyaka 30, bajya babakuramo ubugabo (udusabo tw’intanga) ngo batazongera gusambanya abandi, bakabatera inda.
Ni igitekerezo cyamaganywe n’intumwa nkuru ya Leta, Prof Adelardus Kilangi, avuga ko byaba bihabanye n’Itegeko Nshinga.
Yagize ati “Kuvanamo udusabo tw’intanga bihabanye n’Itegeko Nshinga igihugu cyacu kigenderaho, mu ngingo ya 13 ibuza iyicarubozo no kubangamira igitinyiro cya muntu.”
Gukuramo udusabo tw’intanga tw’abagabo, ni igitekerezo cyari cyazamuwe na depite Zainabu Katimba w’ishyaka CCM, avuga ko gufunga abasambanya abana imyaka 30 nta musaruro bitanga.
Minisitiri w’Ubutabera Dr Augustine Mahiga yavuze ko igihano cy’imyaka 30 ku basambanya abana gihagije, gusa avuga ko niba abadepite babona bidahagije batanga ibitekerezo amategeko akavugururwa.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Najma Giga yavuze ko Guverinoma idakwiriye kuvuga ko ibihano bisabirwa abasambanya abana bihabanye n’Itegeko Nshinga, kuko n’abo banyabyaha ibyo bakora binyuranyije naryo.
Yavuze ko kwanga gutanga ibihano bikakaye, byaba bias nko kubogamira ku ruhande rumwe.

TANGA IGITEKEREZO