00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

SUMMA yubatse BK Arena yahawe akazi ko kubaka Kinshasa Arena muri RDC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 July 2022 saa 08:32
Yasuwe :

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasinyanye amasezerano na sosiyete y’ubwubatsi yo muri Turikiya ya SUMMA yo kubaka inyubako yakira imikino itandukanye izwi nka ‘Kinshasa Arena”.

Iyi sosiyete ya SUMMA niyo yubatse inyubako zitandukanye mu Rwanda zirimo BK Arena, inzu African Leadership University ikoreramo i Masoro ndetse ni nayo ifite isoko ryo kuvugurura Stade Amahoro.

Amasezerano yo kubaka Kinshasa Arena yashyizweho umukono kuwa Kane tariki 7 Nyakanga 2022. Muri uyu muhango Leta ya RDC yari ihagarariwe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo n’imirimo rusange, Alexis Gisaro, uw’Imari, Nicolas Kazadi ndetse n’uwa Siporo n’Imyidagaduro, Serge Nkonde.

Biteganyijwe ko Kinshasa Arena izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 20, kuberamo imikino yiganjemo iy’amaboko ndetse no kwakira ibirori bitandukanye.

Izubakwa mu Murwa Mukuru Kinshasa ahazwi nka ‘Downtown’ hafi na Stade des Martyrs yakira imikino y’umupira w’amaguru.

Perezida wa SUMMA, Selim Bora yavuze ko bagendeye ku bunararibonye bafite mu kubaka ibikorwaremezo nk’ibi hirya no hino muri Afurika, imirimo yo kubaka Kinshasa Arena nayo bazayikora neza.

Ati “Ni twe twakoze imirimo yo kubaka Arena i Dakar ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 15 twubaka indi i Kigali ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10. Iyi ya Kinshasa izaba ariyo nini ndetse ari na nziza kurenza izindi zose, turishimye dutegereje gusa ko imirimo itangira.”

Kugeza ubu ntiharatangazwa igihe imirimo yo kubaka Kinshasa Arena izarangirira n’amafaranga izatwara.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igiye kubaka Kinshasa Arena mu gihe yitegura kwakira imikino ihuza ibihugu byo mu Muryango w’Ibikoresha Igifaransa (Francophone Games) itaganyijwe kuba mu 2023.

SUMMA yubatse BK Arena yahawe akazi ko kubaka Kinshasa Arena muri RDC
Kinshasa Arena izaba yubatse mu buryo bugezweho'
Iyi nyubako izwi nka Kinshasa Arena izaba iherereye mu Murwa Mukuru wa RDC hafi na Stade des Martyrs
Kinshasa Arena izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 20

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .