Sudani yemeye gukorana na ICC mu gukurikirana abakekwaho ibyaha by’intambara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Kanama 2020 saa 05:19
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe wa Sudani, Abdalla Hamdok, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye gukorana n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) mu gutanga ubutabera ku bakekwaho ibyaha by’intambara.

Hamdok yabigarutseho ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Kanama 2020 mu ijambo yagejeje ku gihugu, igikorwa cyahuye no kwizihiza umwaka amaze ku ntebe y’ubuyobozi nka Minisitiri w’Intebe muri Sudani.

Yavuze ko Sudani yiteguye neza gukorana na ICC mu kugeza imbere y’ubutabera abakekwaho ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.

Minisitiri w’Intebe Abdalla Hamdok yanenze guverinoma ya Bashir ko ntacyo yabikozeho, ashimangira ko Sudani itigeze itera inkunga ibikorwa by’iterabwoba ndetse ko Sudani igomba gukurwa vuba ku rutonde Amerika yakoze rw’ibihugu bishyigikira iterabwoba.

Tariki 11 Gicurasi 2019 nibwo uwari Perezida wa Sudani Omar al-Bashir wari umaze imyaka 30 ku butegetsi, yahiritswe nyuma y’igitutu cy’abatavuga rumwe bari bamaze amezi ane bigaragambya.

Igisirikare nicyo cyahise gifata ubutegetsi, cyemeza ko kigiye gushyiraho inzibacyuho y’imyaka ibiri.

Gusa ibintu byakomeje kuzamba kuko abaturage bashakaga ko ubuyobozi bujya mu maboko y’abasivili kuko bagaragazaga ko mu gihe igisirikare gikomeje kuyobora ntaho byaba bitandukaniye n’ingoma ya Bashir.

Muri Kamena 2019, impande zombi zasinyanye amasezerano ahuriweho n’abasivili n’abasirikare ajyanye no gusaranganya ubutegetsi.

Ku wa 21 Kanama 2019 nibwo muri Sudani hashyizweho guverinoma iyoboye igihugu ari nayo ya mbere yabayeho nyuma yo guhirika Omari al-Bashir.

Minisitiri w’Intebe, Abdalla Hamdok, yavuze ko Guverinoma ye izashyira mu bikorwa ibyagenwe mu gihe cy’inzibacyuho, igaharanira kuzamura ubukungu no gutegura amatora aciye mu mucyo.

Amatora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe muri uyu mwaka, ni nyuma y’amezi 39 y’inzibacyuho yatangiye kubarwa ku wa 4 Kanama. Amezi 21 ya mbere azayoborwa n’uruhande rw’abasirikare n’aho andi 18 ayoborwe na rubanda mbere yuko haba amatora.

Ku wa 4 Werurwe 2009, nibwo Bashir w’imyaka 76 yashyiriweho impapuro zo gutabwa muri yombi n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (ICC) ngo akurikiranweho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu byakorewe mu Ntara ya Darfur guhera mu 2003.

Minisitiri w’Intebe wa Sudani, Abdalla Hamdok, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye gukorana n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) mu gutanga ubutabera ku bakekwaho ibyaha by’intambara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .