Kuri uyu wa Gatandatu nibwo ingabo za Sudani zigaruriye umujyi wa Sinjah uherereye mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’igihugu.
Zimwe mu nyeshyamba za RSF zari zarigaruriye uwo mujyi, zahise zihungira muri Sudani y’Epfo bihana imbibi.
Colonel Abbadi Al-Tahir Al-Zain wari uyoboye ingabo zafashe Sinjah, yasabye Sudani y’Epfo gufata abo barwanyi bagasubizwa muri Sudani bakagezwa imbere y’ubutabera.
Ati “Bamwe mu bagize RSF basize bibye imitungo n’amafaranga y’abaturage, none bari kwerekeza muri Sudani y’Epfo. Ubutumwa duha Guverinoma ya Sudani y’Epfo, ntibabemerere guhunga kuko aho bazajya hose tuzabasangayo.”
Umujyi wa Sinjah igisirikare cya Sudani cyigaruriye, ni umwe mu ikomeye muri ako gace kari hafi ya Nil Bleu.
Muri Sudani intambara imaze umwaka n’igice iyogoza igihugu, nyuma yo kutumvikana hagati y’umutwe wa RSF wari ugizwe n’Inkeragutabara ndetse n’igisirikare cya Leta kiyoboye igihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!