00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sudani yakuyeho ibihe bidasanzwe, ibihuha mu myiteguro y’amatora muri Kenya, Abanya-Angola bari gusuhuka: Ay’ingenzi muri Afurika

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 30 May 2022 saa 09:13
Yasuwe :

Umugaba w’Ingabo za Sudani, Abdel Fattah al-Burhan, yakuyeho ibihe bidasanzwe byashyizweho umwaka ushize nyuma y’ihirika ry’ubutegetsi ryakozwe n’abasirikare.

Akanama kayoboye Sudani katangaje kuri iki Cyumweru ko Burhan yaciye iteka ryo gusubiza igihugu mu bihe bisanzwe hagamijwe gutegura ibiganiro biganisha ku mahoro.

Iki cyemezo cyatangajwe nyuma y’inama yahuje abasirikare bakuru yemeje ko abantu bafunzwe hisunzwe itegeko rigenga ibihe bidasanzwe barekurwa.

Ni nyuma kandi y’aho intumwa yihariye ya Loni, Volker Perthes, asabye ko ibihe bidasanzwe bihagarikwa, ubwo abantu babiri bicirwaga mu myigaragambyo yamagana ihirikwa ry’ubutegetsi ku wa Gatandatu.

Sudani yashegeshwe n’imyigaragambyo kuva habaho ihirikwa ry’ubutegetsi, yaguyemo abagera ku 100 abandi benshi barakomereka.

Kuri iki Cyumweru kandi, igisirikare cyemereye agashami ka Televiziyo ya Qatar gatangaza amakuru mu buryo bw’ako kanya (live) gusubukura ibikorwa nyuma y’aho gahagaritswe muri Mutarama gashinjwa gutangaza mu buryo butari ubwa kinyamwuga, ibyaberaga mu myigaragambyo.

Abdel Fattah al-Burhan, yakuyeho ibihe bidasanzwe byashyizweho umwaka ushize muri Sudani

Amatora ya Perezida wa Kenya: Ibinyoma bikomeje kuvuza ubuhuha

Ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida bahatanira umwanya wa Perezida mu matora ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka muri Kenya birakomeje ari na ko amakuru y’ibihuha akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.

Muri ayo makuru atari ukuri harimo ko Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ashyigikiye William Ruto, uyu akaba ari Visi Perezida wa Kenya.

Kugeza ubu Perezida uriho ubu, Uhuru Kenyatta, ntiyemerewe kwiyamamaza kuko asoje muri manda ebyiri yemererwa.

Amashusho yakozwe yerekana Obama nk’urimo gutangaza ko ashyigikiye Ruto, yakozwe yabanje gutangazwa kuri TikTok ariko inyandiko ziyaherekeje zarimo amakosa y’imyandikire nk’uko BBC yabitangaje.

Nyamara ngo Obama nta mukandida n’umwe ashyigikiye.

Abashyigikiye Raila Odinga wiyamamariza kuzahatana muri aya matora na bo bakwirakwije video bashinja umukandida Rigathi Gachagua, kuvuga ko ihuriro ry’amashyaka, Kenya Kwanza abarizwamo niritsinda azasenya Safaricom, ikigo cy’itumanaho cya mbere mu byubatse izina muri iki gihugu.

Nyamara ngo Gachagua ntiyigeze avuga ko ashaka gusenya Safaricom ahubwo yagize ati “ Aho kugira ikigo kimwe kinini cyitwa Safaricom cyishyura imisoro, dukuye amafaranga mu kigo kimwe kinini tukayaha abantu benshi…imisoro ya benshi ishyizwe hamwe yakuba inshuri 30 iy’ikigo kimwe kinini.”

Yashakaga kuvuga ko ibigo bito bikwiye guterwa inkunga na byo bikazamuka, si ugusenya ibikorwa bya Safaricom nk’uko iyi nkuru ikomeza ibivuga.

Nyuma y’iyi nkuru hahise hasohoka itangazo rigenewe abanyamakuru ryitiriwe Safaricom ryamagana imvugo ya Gachagua nyamara na ryo byaje kugarara ko atari ukuri.

Ikindi kinyoma ni icyakwirakwijwe hifashishijwe konti ya Twitter yafunguwe mu izina rya Jimmy Kibaki, umuhungu w’imfura wa Mai Kibaki wahoze ari Perezida wa Kenya.

Iyi konti yafunguwe muri Gashyantare uyu mwaka iherutse gutangaza ubutumwa buvuga ko Kibaki ashyigikiye kandidatire ya William Ruto nyamara na byo byaje kwamaganwa ko ari undi muntu wamwiyitiriye.

Itegeko Nshinga rya Kenya rigena ko perezida atagomba kurenza manda ebyiri ku butegetsi, bivuze ko uyu mwaka Kenyatta adashobora kwiyamamaza.

Nubwo bimeze bityo bamwe mu bakoresha internet barimo n’umunyepolitiki umwe bari gukwiza amakuru avuga ko ashobora kuzaba umukandida ku mwanya wa Visi Perezida.

Ni mu gihe ingingo ya 137 y’itegeko nshinga rya Kenya yambura ububasha perezida uriho bwo kwiyamamariza umwanya wa Visi Perezida.

Abanyakenya biteguye amatora y'umukuru w'igihugu azaba muri Kanama uyu mwaka

Somalia: Guverinoma yahaye ishimwe Gen. Katungi wo mu ngabo za Uganda

Guverinoma ya Somalia yashimiye Brig. Gen. Keith Katungi, uyoboye ingabo za Uganda ziri muri Somalia ku bw’uruhare rwe mu gucunga umutekano watumye amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko n’ay’umukuru w’igihugu agenda neza.

Icyemezo cy’ishimwe cyashyikirijwe Gen. Katungi cyatanzwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutekano, Fahim Mohammad Ali.

Gen. Katungi yavuze ko kuba amatora yo muri Somalia yaragenze neza ari igihamya cy’uko Afurika ifite ubushobozi bwo kwishakira ibisubizo by’ibibazo byugarije uyu mugabane.

Yavuze ko iyi ntsinzi ari iya Somalia, ibihugu bifiteyo ingabo bigera kuri bitanu ndetse na Afurika muri rusange.

Misiri: Uwahoze ari umukandida ku mwanya wa Perezida yakatiwe igifungo cy’imyaka 15

Urukiko rwo mu Misiri, kuri iki Cyumweru, rwakatiye Abdelmoneim Aboul Fotouh igifungo cy’imyaka 15 nyuma yo guhamywa ibyaha byo gukwirakwiza ibihuha no kubangamira inzego za leta.

Aboul Fotouh wigeze kwiyamamariza kuyobora Misiri mu 2012, ari muri gereza kuva mu 2018. Urubanza rwe rwatangiye mu Ukwakira, umwaka ushize.

Igihano yahawe ntigishobora kujuririrwa nk’uko ibitangazamakuru binyuranye byabigarutseho.

Aboul Fotouh yakatiwe hamwe n’abandi bantu 24 barimo abayoboke b’umutwe ufatwa nk’uw’iterabwoba ‘Muslim Brotherhood’ yahozemo mu myaka yabanje.

Uwahoze ari umuyobozi w’ikirenga wa ‘Muslim Brotherhood’, Mahmoud Ezzat, na we yakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 15 ariko yanakatiwe gufungwa burundu kubera ibindi byaha yahamijwe.

Abdelmoneim Aboul Fotouh yakatiwe igifungo cy’imyaka 15

Abanya-Angola bari gushakira ubuhungiro muri Namibia kubera amapfa

Abatuye mu Majyepfo ya Angola bahuye n’amapfa akaze kuva mu myaka 40 ishize bari kwambuka bajya gushakira imibereho muri Namibia nyuma yo kumara igihe batabona imvura ihagije, byatumye ubuhinzi bukomwa mu nkokora.

Intara za Huila, Cunene na Namibe ni zo zibasiwe kurusha izindi aho abagera kuri miliyoni 1,6 bakeneye ibiribwa nk’uko Africatime yabitangaje.

Ikibazo cy’amazi na cyo ni ingutu kubera ko amasoko menshi yayo yarakamye bituma abagera kuri 60% banywa amazi adakwiye kunyobwa biyuma barwaya Chorela n’izindi ndwara zituruka ku mazi mabi.

Aborozi bagera kuri ¾ bapfushije amwe mu matungo yabo cyangwa yose byatumye basuhuka bajya gushaka inzuri muri Namibia.

Banki y’isi ivuga ko amapfa yo muri Angola azagira ingaruka ku bukungu aho igihugu kizatakaza agera kuri miliyoni 749 z’amadolari.

Amapfa yatumye abaturage bo muri Angola bahura n'inzara

Nta na milimetero Congo izatakaza

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lieutenant Général Constant Ndima, yatangaje ku wa 28 Gicurasi ko nta na milimetero y’ubutaka, Repubulika ya Demokarasi ya Congo izasigara mu mabobo y’uwo ari we wese.

Mu butumwa yatangiye i Goma yahamagariye abaturage kurangwa n’ituze, kuba maso no kwirinda ibikorwa binyuranyije n’amategeko bibangamira ingabo n’izindi nzego zishinzwe umutekano.

Yatangaje ibi mu gihe ingabo z’igihugu zari mu ntambara n’inyeshyamba za M23 muri tweritwari za Rutshuru na Nyiragongo.

Nigeria: Atiku Abubakar wahoze ari Visi Perezida yagizwe umukandida w’abatavuga rumwe na leta mu matora

Ishaka riyoboye andi mu atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Nigeria, ryatoranyije Atiku Abubakar wahoze ari visi perezida ngo azarihagararire mu matora ya perezida ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2023.

Atiku Abubakar yagize amajwi 371 atsinda mugenzi we Nyesom Ezenwo Wike wagize 237 mu itora ryabaye ku wa Gatandatu.

Abubakar wo mu idini ya Islam n’umurwanashyaka wa ‘People’s Democratic Party (PDP)’ yagerageje kenshi gushaka umwanya w’umukuru w’iki gihugu gituwe cyane ku mugabane wa Afurika.

Uyu musaza w’imyaka 75 yatsinzwe na Muhammadu Buhari mu 2019 mu matora aheruka nyamara we yavugaga ko ari we watsinze.

Buhari ntazongera kwiyamamaza umwaka utaha ubwo manda ye y’imyaka ine izaba irangiye.

Ishyaka PDP ryafashe ubutegetsi muri Nigeria nyuma y’aho ubwa gisirikare bushyizweho iherezo mu 1999, ryongeye kubwamburwa n’irya Buhari ryitwa ‘All Progressives Congress (APC)’ mu 2015.

Mu ijambo rye amaze kwemezwa nk’umukandida, yavuze ko azagarura umutekano mu gihugu akanazahura ubukungu bwacyo ndetse akazakorana n’abatavuga rumwe na we.

Kuba mu 1999 kugez amu 2007, Abubakar yari visi perezida ku butegetsi bwa Olusegun Obasanjo, wabaye perezida wa mbere nyuma y’aho ubutegetsi bwa Nigeria buviriye mu maboko y’igisirikare.

Atiku Abubakar wahoze ari visi perezida yagizwe umukandida w’abatavuga rumwe na leta mu matora

Nigeria: Umuyobozi w’Itorero ry’aba-Methodiste yashimuswe

Umuyobozi w’Itorero ry’aba-Methodiste muri Nigeria, Samuel Kanu, yashimuswe hamwe n’abandi bapasiteri babiri ubwo bari mu nzira bava mu materaniro kuri iki Cyumweru.
Aba bagabo bafatiwe mu Majyepfo ashyira u Burengerazuba bwa Abia ubwo bashimutwaga nk’uko Polisi yabibwiye BBC.

Ntabwo haramenyekaba abihishe inyuma y’iki gikorwa ariko bisanzwe bikorwa n’abantu bagamije gusaba amafaranga kugira ngo babone gusubizwa benebo. Polisi yatangaje ko yatangiye ibikorwa bigamije gutabara abashimuswe.

Muri Nigeria kandi hakunze kuba ibitero by’udutsiko tw’abitwaje intwaro barimo abarwanyi bagendera ku mahame y’idini ya Islam mu Majyaruguru. Muri iki gihugu hari gutegurwa amatora ya perezida.

Umuyobozi w’Itorero ry’aba-Methodiste muri Nigeria, Samuel Kanu, yashimuswe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .