Kuri uyu wa Gatatu abo basirikare bahawe ibendera na Perezida Salva Kiir, mu gihe bitegura guhaguruka berekeza mu Burasirazuba bwa Congo, gufatanya n’izindi ngabo z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba kugarura amahoro muri ako gace.
Perezida Salva Kiir yasabye abo basirikare kuzitwara neza bagarura umutekano aho boherejwe, by’umwihariko bita ku kurinda abasivile.
Ingabo za Sudani y’Epfo zije zisanga iza Kenya zamaze kuhagera, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyemezo by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Nyuma y’itangazwa ry’uko ingabo za Sudani y’Epfo zigiye kwinjira muri Congo, hari bamwe mu baturage ba Congo babyamaganye, bavuga ko bitumvikana uburyo igihugu kiri mu mvururu cyakwitegwaho kugarura umutekano ahandi.
Sudani y’Epfo ifashwa n’ingabo za Loni ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu bice bimwe na bimwe, nyuma y’imvururu zakurikiye ubwigenge bw’icyo gihugu mu 2011.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!