Riek Machar usanzwe ari Visi Perezida wa mbere wa Sudani y’Epfo yafungiwe mu rugo ku wa 26 Werurwe 2025 ashinjwa kujya inyuma y’umutwe White Army wishe abasirikare ba Leta mu gace ka Nassir muri Leta ya Upper Nile.
Minisitiri ushinzwe itumanaho, Michael Makuei, yatangaje ko iperereza ryagaragaje ko Machar yari ari kwegeranya ingabo za SPLA-IO ngo ziteze imvururu mu gihugu.
Ati “Amakuru y’ubutasi n’umutekano agaragaza ko Dr. Riek Machar, yavuganaga n’abayobozi ba politike n’igisirikare cya SPLM/A-IO abakangurira kwivumbagatanya kuri Guverinoma ngo bahungabanye umutekano kugira ngo amatora atabaho ahubwo Sudani y’Epfo isubire mu ntambara.”
Biteganyijwe ko amatora azaba mu Ukuboza 2026 ari nayo ya mbere y’umukuru w’igihugu muri iki gihugu cyavutse mu 2011.
Chimpreport yanditse ko Michael Makuei yashinje Machar kuba inyuma y’ibitero byagabwe n’umutwe wa White Army byahitanye abasirikare ba Leta barimo komanda Majur Dak.
Ati “SPLM/A-IO yakomeje gukwirakwiza imvugo z’urwango n’ivangura babyitirira kurinda ubutaka bw’aba-Nuer.”
Ikindi Machar ashinjwa ni uko ku wa 25 Werurwe 2025 yayoboye ingabo za SPLM/A-IO zinasanzwe mu ngabo za Leta kugaba ibitero kuri bagenzi babo b’ingabo za Sudani y’Epfo banaherewe hamwe imyitozo, bakoherezwa i Tonga, Nyaluak, Wunkur, Wathlel na Rajaf.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!