00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sudani y’Epfo: Perezida Kiir yirukanye Umugaba Mukuru w’Ingabo na Guverineri wa Banki Nkuru

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 10 December 2024 saa 08:17
Yasuwe :

Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir yirukanye Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Santino Deng Wol ndetse na Guverineri wa Banki Nkuru, Alic Garang.

Uwagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo ni Gen Paul Nang Majok, mu gihe Guverineri wa Banki nkuru mushya ari Johnny Ohisa Damia.

Ni impinduka zajyanye n’izindi nyinshi zakozwe mu gisirikare ndetse no mu nzego z’imari n’amabanki.

Umugaba Mukuru w’Ingabo yirukanywe nyuma y’ukwezi uwari ushinzwe iperereza n’uwari ukuriye Polisi nabo birukanywe.

Hashize iminsi havugwa ibibazo byo kutizerana mu butegetsi bwa Sudani y’Epfo, nyuma y’aho amatora ya Perezida yari ateganyijwe mu Ukuboza uyu mwaka yimuriwe mu 2026.

Gen Santino Deng Wol yakuwe ku mwanya w'Umugaba Mukuru w'Ingabo za Sudani y'Epfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .