Sudani y’Epfo: Perezida Kiir akomeje kwirukana abayobozi bakuru bafite aho bahuriye n’imari

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Ugushyingo 2020 saa 09:50
Yasuwe :
0 0

Mu gihe kitageze ku mezi atatu, Perezida wa Sudani y’Epfo amaze kwirukana abayobozi bane bakomeye muri iki gihugu, by’umwihariko bafite aho bahuriye n’Urwego rw’imari barimo na Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, Jamal Wani wirukanwe ku wa mbere.

Muri Nzeri nibwo Perezida Kiir yafashe icyemezo cyo kwirukana uwari Minsitiri w’Imari Salvatore Garang, nyuma y’igihe gito yirukanye Erjok Bullen Geu wari Umuyobozi w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro muri iki gihugu, nyuma y’igihe gito aba bombi bakurikirwa n’uwari Umuyobozi w’Ikigo gikora ubucukuzi bwa Peteroli, Nile Petroleum Corporation (Nilepet) Dr Chol Deng.

Nyuma y’aba bose ku wa 3 Ugushyingo Kiir yasohoye itangazo rivuga ko yirukanye uwari Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu Jamal Wani ahita anatangaza ko asimburwa na Dier Tong wigeze no kuyobora iyi banki mu 2018.

Kuri aba bayobozi bose nta n’umwe Perezida Kiir yigeze avuga impamvu yatumye amwirukana, gusa bivugwa ko abenshi bazira gukoresha nabi umutungo w’igihugu no kunyereza amafaranga.

Si ubwa mbere Perezida Salva Kiir, yirukana ku mirimo abayobozi bakuru icya rimwe kuko mu 2018 yirukanye uwari Umuyobozi Mukuru mu Ngabo, Gen Marial Chanuong Yol na Minisitiri w’Imari, Stephen Dhieu Dau, aba baje basanga abandi ba minisitiri babiri yari yirukanye mu 2013 bazira kunyereza amafaranga.

Perezida wa Sudani y'Epfo, Salva Kiir yatangaje ko yirukanye Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .