Papa Francis yageze muri Sudani y’Epfo kuri uyu wa 03 Mutarama 2023 avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yari mu ruzinduko rugamije gutanga ubutumwa bw’amahoro muri iki gihugu cyashegeshwe n’intambara.
Papa Francis waherekejwe na Musenyeri Justin Welby uyobora Abangilikani ku Isi, yagaragje ko kureka ibyo bikorwa no kwitandukanya na ruswa ari byo bizafasha iki gihugu kugera ku mahoro arambye.
Sudani y’Epfo yabonye ubwigenge yiyomoye kuri Sudani mu 2011 gusa yakomeje kurangwa n’intambara z’urudaca ibyahaye urwaho ubugizi bwa nabi n’inzara ikanuma mu baturage.
Papa Francis wakiriwe n’ibihumbi by’abaturage mu Murwa Mukuru Juba, yasabye yinginga abayobozi kureka ibyo bikorwa kuko “ibi mvuga si amagambo yanjye ahubwo ni aya Yezu Kristu, ibyakozwe birahagije.”
Imbere y’imbaga y’abantu barimo na Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu, yakomeje ati “Ntidukeneye andi maraso ameneka, intambara zigomba guhagarara ndetse n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byose bihagarare.”
Ni amagambo Papa yavuze mu gihe mbere ho gato ko agera muri icyo gihugu, hari hamaze kwicwa abagera kuri 27 muri leta ya Central Equatoria ibarizwamo n’Umurwa Mukuru Juba mu mirwano yashyamiranyije aborozi n’insoresore zitwaje intwaro.
Papa Francis yavuze ko iki gihugu gifite umugisha wo kugira amabuye y’agaciro, asaba ko uwo mutungo kamere wagakwiriye gusaranganywa aho kuguma mu maboko y’agatsiko ka bamwe bitijwe umurindi na ruswa.
Perezida Kiir na we yavuze ko ayo mahirwe atazapfushwa ubusa atangaza ko agiye gusubukura ibiganiro n’imitwe yitwaje intwaro.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!