Perezida Kiir ayobora iki gihugu kuva tariki ya 9 Nyakanga 2011 ubwo cyabonaga ubwigenge, cyiyomoye kuri Sudani.
Nyuma y’ibiganiro byamuhuje na Riek Machar utavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, byari byarateganyijwe ko amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba muri Gashyantare 2020 gusa yegejwe inyuma ho imyaka ine.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu kuri uyu wa 13 Nzeri 2024 byasobanuye ko amatora yimuriwe tariki ya 22 Ukuboza 2026, bijyana no kongerera ubutegetsi bw’inzibacyuho imyaka ibiri.
Byagize biti “Ibiro bya Perezida biyobowe n’Umuyobozi Mukuru Perezida Salva Kiir Mayardit, bitangaje ukongera kw’igihe cy’inzibacyuho ho imyaka ibiri no gusubika amatora yari yarateganyijwe mu Ukuboza 2024, akazaba ku ya 22 Ukuboza 2026.”
Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Martin Elia Lomuro, yasobanuye ko icyemezo cyo kwegeza inyuma amatora cyafashwe hashingiwe ku busabe bw’inzego zishinzwe amatora n’iz’umutekano.
Umujyanama wa Perezida Kiir, Tuk Gatluak, yagaragaje ko mbere y’uko amatora aba, hari ibigomba gutungana birimo kubarura abaturage, kunoza umushinga w’Itegeko Nshinga no kwandika imitwe ya politiki.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!