Abanyapolitiki basaga 300 bo mu mashyaka atandukanye nibo babaga muri izo hotel 18 aho bamwe bari bamazemo imyaka. Leta ni yo yagombaga kujya ibishyurira umwenda wabo.
Iki gihugu cyatangiye kuvugwamo imvururu mu 2013, guhera ubwo habagaho ibiganiro byo kugarura amahoro gusa byinshi bikarangira nta musaruro bitanze. Muri Nzeri 2018 nibwo hasinywe amasezerano yo gushinga guverinoma ihuriweho n’impande zitavuga rumwe.
Muri icyo gihe cy’ibiganiro, abanyapolitiki benshi barimo n’abari barahungiye hanze y’igihugu, baratashye baba muri hotel abenshi kuko bazibonaga nk’ahantu hari umutekano kuri bo; gusa imyaka yose bamazemo ntibigeze bishyura.
Mel Garang uhagarariye ibikorwa by’amahoteli muri Sudani y’Epfo, yavuze ko bafashe umwanzuro wo kwirukana abakiliya bose barimo abanyapolitiki n’abasirikare bakuru.
Birukanywe shishi itabona kuko batahawe n’umwanya wo gushyira ku murongo utwangushye twabo.
Uwaganiriye na AFP utifuje gutangaza umwirondoro we yagize ati “Dutewe agahinda no kuba twirukanywe, nta muntu ukitwitayeho kuheza ubu, ububasha bwacu bwakuweho ku byumba byacu, ntitwigeze duhabwa n’umwanya wo kuzinga ibyacu.”
Abafite ibikorwa by’amahoteli bo bavuga ko bari batangiye kugwa mu gihombo gikabije bakemeza ko batashoboraga kubyihanganira.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!