Sudan: Umuyobozi wa Polisi n’umwungirije birukanwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Nyakanga 2020 saa 09:41
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’inzibacyuho muri Sudani yirukanye ku mirimo uwari umuyobozi mukuru wa Polisi n’umwungirije nyuma y’imyigaragambyo yibasiye igihugu isaba amavugurura mu miyoborere.

Minisitiri w’Intebe Abdalla Hamdok yirukanye Adel Mohamed Bashaer wari umuyobozi wa Polisi muri icyo gihugu, amusimbuza Ezz Eldin Sheikh Ali.

Inama y’abaminisitiri nyuma yaje gutangaza ko na Othman Mohamed Younes wari wungirije Bashaer na we yirukanwe.

Nta mpamvu zatanzwe zatumye abo bayobozi bakuru ba Polisi birukanwa, icyakora mu cyumweru gishize Minisitiri w’Intebe Hamdok yari yasezeranyije abigaragambya ko hagiye kuba impinduka.

Hashize iminsi hari imyigaragambyo yamagana uburyo nta gikorwa kigaragara ngo habeho amavugurura muri Guverinoma ya Sudan nyuma y’ihirikwa rya Perezida Omar al-Bashir, wari umaze imyaka 30 ku butegetsi.

Hari hashize iminsi hari imyigaragambyo yamagana uburyo amavugurura mu miyoborere agenda gahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .