00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sudani: Umuntu wa mbere yasanzwemo Monkeypox

Yanditswe na Balinda Yvette
Kuya 2 August 2022 saa 09:10
Yasuwe :

Inzego z’ubuzima muri Sudani zemeje ko habonetse umurwayi wa mbere ufite virus ya Monkeypox, ikomeje gukwirakwira mu bihugu byinshi ku isi.

Minisiteri y’ubuzima muri iki gihugu yatangaje ko umurwayi wa mbere wasanganywe iyi virus ari umunyeshuri w’imyaka 16, wo mu burengerazuba bw’intara ya Darfur.

Umuyobozi ushinzwe kurwanya indwara z’ ibyorezo muri iki gihugu, Montaser Othman, yavuze ko hari abantu 38 bari gagaragaje ibimenyetso by’iyi ndwara, bapimwa bagasanga ntayo barwaye.

Yongereyeho ko hari gukorwa iperereza kugira ngo hamenywe aho uyu wasanzwemo Monkeypox yaba yarayikuye.

Monkeypox yakunze kugaragara mu bihugu bimwe na bimwe byo ku mugabane wa Afurika mu myaka yashize.

Muri uyu mwaka yagaragaye no ku yindi migabane itari yarigeze igaragaraho mu myaka yashize, ndetse imibare y’abandura hirya no hino ikomeza kwiyongera.

Ibi byatumye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, ritanga impuruza ku bihugu by’isi yose, ko bikwiye gufata ingamba zo kurwanya no kwirinda iki cyorezo kimaze kwandurwa n’abantu batari bake.

Ibimenyetso byayo birimo guhinda umuriro, kubabara umutwe cyane, imitsi, umugongo, no gucika intege. Harimo no kugira uburyaryate ku mubiri, ndetse ugacika ibisebe.

Ni indwara ihangayishije. Bimaze kugaragara ko mu bantu benshi monkeypox yikiza nta yindi miti umuntu afashe.

Ariko ntibibuza ko ishobora guhitana cyangwa igatuma abantu bari hagati ya 3-6 ku ijana mu bayanduye bose, bajya mu bitaro.

Imibare yerekana mu barwayi bamaze kuboneka muri iki gihe, nibura 10% bajyanywe mu bitaro ngo bavurwe uburibwe batewe na monkeypox.

Abantu bagirwa inama yo kugabanya ibyago byo guhura n’abantu banduye bafite ibimenyetso, gukaraba mu ntoki bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa umuti wabugenewe, no kwirinda gukoresha ibintu byakoresheje n’abandi.

Indwara ya Monkeypox ikomeje gukwirakwira henshi ku isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .