Sudani na Amerika byatangiye ibiganiro ku kuvana icyo gihugu ku rutonde rw’ibishyigikiye iterabwoba

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 25 Kanama 2020 saa 04:07
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe wa Sudan, Abdalla Hamdok yatangaje ko yagiranye ibiganiro n’ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mike Pompeo ku buryo Sudani yakurwa ku rutonde rw’ibihugu bishyigikira iterabwoba.

Pompeo yageze muri Sudani avuye muri Israel. Ni uruzinduko rukomeye kuko nirwo rwa mbere mu myaka myinshi ishize umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru muri Amerika agiriye muri Sudani.

Amerika yashyize Sudani ku rutonde rw’ibihugu bishyigikira iterabwoba ubwo icyo gihugu cyari kiyobowe na Omar al-Bashir.

Bashir yahiritswe ku butegetsi muri Mata 2019. Nubwo ibihano by’ubucuruzi Sudani yari yafatiwe byakuweho mu 2017, icyo gihugu kiracyari ku rutonde rw’ibihugu bishyigikira iterabwoba ku buryo bibagiraho ingaruka iyo bagiye gusaba inkunga cyangwa inguzanyo ku rwego mpuzamahanga.

Minisitiri w’Intebe Hamdok yavuze ko Pompeo baganiriye kuri Guverinoma y’inzibacyuho iyobowe n’abasivile muri Sudani, kandi ko yagaragaje ko yifuza umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.

Hibajijwe kandi ku ruhare rwa Pompeo mu kugarura umubano hagati ya Israel na Sudani, ibihugu bidacana uwaka guhera ku butegetsi bwa Bashir.

Muri Gashyantare uyu mwaka, Umuyobozi w’akanama ka gisirikare kayoboye Sudani, Gen. Abdel Fattah al-Burhan yahuye na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu gusa nta kintu kidasanzwe cyahindutse mu mibanire y’ibihugu byombi.

Pompeo yageze muri Sudani avuye muri Israel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .