Sudani: Kera kabaye, abasivile n’abasirikare basinye amasezerano yo gusaranganya ubutegetsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Kanama 2019 saa 01:11
Yasuwe :
0 0

Ibihumbi by’abaturage b’ingeri zose muri Sudani, bakwiriye mu mihanda ya Khartoum bishimira isinywa ry’amasezerano ahuriweho n’abasivile n’abasirikare ajyanye no gusaranganya ubutegetsi nyuma y’amezi Bashir wayoboraga iki gihugu ahiritswe.

Amasezerano yashyizweho umukono nyuma y’uko ku wa Kane Kanama, Mohamed Hamdan Dagalo umwe mu basirikare bakuru bari bayoboye inzibacyuho na Ahmad al-Rabie uri mu itsinda ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bayemeranyijeho.

Lt Gen Abdel Fattah al-Burhan ukuriye akanama ka gisirikare kari kayoboye igisirikare yatangaje ko uyu munsi ushushanya intambwe nshya itewe ishyira iherezo ku byatanyaga abaturage mu minsi ishize.

Mu bitabiriye umuhango w’isinywa ry’aya masezerano harimo Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed wagize uruhare kugira ngo yumvikanweho.

Igisirikare nicyo cyayoboraga Sudani kuva muri Mata uyu mwaka ubwo cyakuragaho Bashir nyuma y’ amezi menshi yari ashize mu gihugu hari imyigaragambyo yaguyemo abaturage batari bake.

Gusa ibintu byakomeje kuzamba, kuko abaturage bashakaga ko ubuyobozi bujya mu maboko y’abasivile kuko bagaragazaga ko mu gihe igisirikare gikomeje kuyobora ntaho byaba bitandukaniye n’ingoma ya Bashir.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza