00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sudani: Intama 15000 zapfuye zirohamye

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 12 June 2022 saa 04:29
Yasuwe :

Intama 15000 zapfuye zirohamye mu mazi ubwo zari ziri mu bwato buva ku nkombe z’inyaja itukura muri Sudani, zijyanywe muri Arabia Saoudite.

Ubu bwato bwarohamye ku cyambu cya Suakin kiri ku ruhande rwa Sudani mu birometero 800 uvuye mu Murwa Mukuru Khartoum, nk’uko RFI yabitangaje.

Umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze muri ako gace ubwato bwarohamyemo, yavuze ko byabaye mu rukerera rwo kuri iki cyumweru. Ubwato bwari butwaye intama 15 800.

Ntabwo icyateye uko kurohama kiramenyekana ariko uwo muyobozi yavuze ko ubwato bwari bwikoreye ibintu birengeje ubushobozi bwabwo.

Hari undi muyobozi wavuze ko abari batwaye ubwato babashije kurokoka icyakora ntibabashe gutabara ayo matungo.

Hari ubwoba ko gupfa kw’izo ntama zingana gutyo bishobora kwanduza amazi y’inyanja itukura, bikaba byanabangamira ibikorwa by’icyambu.

Bivugwa ko ubwo bwato bwari bufite ubushobozi bwo gutwara intama 9000. Mu minsi ishize ngo bwaravuguruwe ariko nabwo ntibyashobokaga ko burenza amatungo 12000.

Intama zari zijyanywe muri Arabie Saoudite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .