RSF yatangiranye imbaraga intambara, yigarurira ibice bikomeye birimo n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, ndetse n’icyanya cy’inganda cya al-Remila kiri mu bilometero bitatu gusa uvuye ku Biro by’Umukuru w’Igihugu.
Uyu mutwe kandi wagose ibiro by’igisirikare biri hirya no hino mu Murwa Mukuru, icyakora ibintu byatangiye guhindura isura mu mpera z’umwaka ushize, ubwo igisirikare cya Sudani cyatangiraga gusubiza inyuma abarwanyi ba RSF, bakirukanwa hafi y’ibiro by’ubuyobozi bwa gisirikare ndetse no mu bindi bice by’inkengero za Sudani.
Kuri uyu wa Gatatu, igisirikare cya Sudani cyatangaje ko cyirukanye abarwanyi ba RSF mu cyanya cy’inganda cya al-Remila, ndetse izi ngabo zikomeza zerekeza mu Mujyi rwagati no ku Biro by’Umukuru w’Igihugu.
Amakuru avuga ko intego y’iki gisirikare ari ukwirukana RSF mu bice byose by’Umujyi wa Khartoum, ndetse iki gisirikare kiri kubigeraho kuko kimaze kohereza abarwanyi benshi ba RSF mu majyaruguru ya Khartoum mu gace ka Bahri.
Andi makuru avuga ko mu majyepfo y’uyu mujyi, ku kiraro cya Soba gikoreshwa n’abinjira muri uyu mujyi, habereye imirwano ikomeye, abarwanyi ba RSF bagatsindwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!