Sudani: Habonetse icyobo cyajugunywemo abasirikare bishwe n’ubutegetsi bwa Bashir

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 25 Nyakanga 2020 saa 06:45
Yasuwe :
0 0

Ubushinjacyaha muri Sudani bwatangaje ko habonetse icyobo cyajugunywemo imibiri y’abasirikare 28 bishwe mu 1990, bakekwaho gushaka guhirika ubutegetsi bw’uwahoze ayobora iki gihugu Omar al-Bashir.

Aba basirikare bishwe mu buryo bw’amayobera nyuma y’urubanza rwihuse cyane rwabaye nyuma y’umwaka umwe Bashir afashe ubutegetsi mu 1989. Mu myaka ibarirwa muri 30 ishize ntabwo hari harigeze hahishurwa iki cyobo.

Itangazo ry’ubushinjacyaha rivuga ko bwabonye icyobo bikekwa ko cyajugunywemo imibiri y’abasirikare bishwe bagashyingurwa mu buryo bwa kinyamaswa.

Itsinda ry’inzobere 23 niryo ryavumbuye iki cyobo nyuma y’ibyumweru bitatu bashakisha, hakaba hagiye gukorwa iperereza ndetse hanapimwe ibimenyetso bishobora kwifashishwa mu butabera.

Ubushinjacyaha bwijeje imiryango y’abasirikare bishwe ko ‘ibi byaha bidashobora kurangira gutyo nta butabera butanzwe’.

Bashir wahiritswe ku butegetsi muri Mata 2019, yagaragaye mu rukiko kuwa Kabiri aburana ku guhirika ubutegetsi mu 1989. Nahamwe n’iki cyaha azahanishwa igihano cy’urupfu.

Bashir yakuwe ku butegetsi n'imyigaragambyo yo muri Mata 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .