Mu itangazo aka kanama kashyize hanze kavuze ko kiteguye gushyiraho guverinoma ihuriweho n’impande zose ikazakomeza kuyobora igihugu mu nzibacyuho kugeza hakozwe amatora.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko umuyobozi w’aka kanama, Abdel Fattah Al-Burhan, ibi yabitangaje ubwo yakiraga itsinda ry’intumwa za Leta Zunze Ubumwe za Amerika riyobowe n’Umuyamabanga wa Leta wungirije Molly Phee.
Abdel Fattah Al-Burhan yavuze ko yemera ko iyi guverinoma izashyirwaho izaba iyobowe na Minisitiri w’Intebe w’umusivile.
Iki cyemezo gifashwe nyuma y’iminsi mike, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Norvège, u Bwongereza n’Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’u Burayi bisabye ubutegetsi bwa gisirikare muri Sudani kutazishyiriraho Minisitiri w’Intebe, ko ahubwo akwiye kugenwa n’ibiganiro byabahuza n’abasivile.
Muri Sudani hari gushakwa Minisitiri w’Intebe mushya, nyuma y’uko Abdalla Hamdok wari muri izi nshingano yeguye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!