Sudan yemeye kohereza Omar al-Bashir muri ICC

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 11 Gashyantare 2020 saa 05:01
Yasuwe :
0 0

Inama nkuru iyoboye Sudan yatangaje ko yemeye kohereza mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rukorera i La Haye, abantu bose rwashyiriyeho impapuro zisaba ko batabwa muri yombi, barimo Omar al Bashir wahoze ari perezida.

Amakuru yo kohereza Bashir muri ICC akurikira ibirego byinshi ashinjwa, bifitanye isano n’ibyaha by’intambara byabereye muri Darfur kuva mu 2003 ubwo hadukaga ubwicanyi bukomeye, bamwe bemeza ko yari Jenoside.

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’ibiganiro bigamije amahoro byahuje guverinoma y’icyo gihugu n’inyeshyamba zo mu gace ka Darfur.

Umuvugizi wa Guverinoma, Mohammed Hassan Eltaish, yavuze ko bidashoboka ko ubutabera bugerwaho muri iki gihugu igihe hatabayeho komora ibikomere.

Yakomeje ati "Twemeranyije ko buri muntu wese bashyiriyeho impapuro zisaba ko atabwa muri yombi azagezwa imbere ya ICC. Mbivuze mu buryo bweruye."

al-Bashir ashinjwa ubwicanyi bwakorewe abo mu bwoko bw’aba- Fur, Masalit na Zaghawa, kubatoteza bigamije kubasenya burundu, kubatera ihungabana, kurimbura imbaga, gufata abagore ku ngufu, gukura abantu mu byabo ku ngufu, iyicarubozo, kugaba ibitero ku basivile, gusahura, n’ibindi; ariko ibi byaha byose arabihakana.

Mu Ukuboza 2019, Bashir yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri ashinjwa ibyaha bya ruswa.

Omar al-Bashir yayoboye Sudan kuva mu 1989 nyuma yo guhirika ubutegetsi yifashishije igisirikare, nawe abukurwaho n’imyigaragambyo y’abaturage muri Mata 2019.

Abashinjacyaha ba ICC basabye ko Bashir atangira kuburanishwa ku byaha by’ubwicanyi byakorewe i Darfur, aho Umuryango w’Abibumbye uvuga ko byahitanye abantu babarirwa mu 300 000, abandi miliyoni 2.5 bagakurwa mu byabo.

Abashinjacyaha muri Sudan nabo bashinjije Bashir kwica abigaragambyaga mu myigaragambyo yahiritse ubutegetsi bwe.

Ubuyobozi bwa Sudan bwemeje ko Bashir yoherezwa kuburanira muri ICC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .