Ni igikorwa yatangaje ko Sudan irimo gukora kugira ngo ibe yakurwa na Amerika ku rutonde rw’ibihugu bitera inkunga iterabwoba, nubwo icyemezo cya nyuma kitarafatwa.
Ibyo bitero by’iterabwoba byo mu 1998 byagabwe kuri ambasade za Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Tanzania na Kenya, bihitana abantu benshi. Ubutabera bwa Amerika bwaje kwemeza ko byagizwemo uruhare na Leta ya Khartoum muri icyo gihe.
Hari amakuru avuga ko Sudan yamaze gutegura miliyoni $335 zakoreshwa mu gutanga impozamarira, ariko Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika ikemeza ko ihanagurwaho amabi yose yakozwe ku butegetsi bwa Bashir buheruka gukurwaho, nk’uko byatangajwe na RFI.
Mbere y’uko ariko hagira amasezerano yemeranywaho, Sudan ngo inasaba ko Amerika yanayiguriza miliyari $10 nk’inkunga yo mu myaka myinshi, hagamijwe kuzahura ubukungu bw’icyo gihugu.
Hari n’amakuru ko bishoboka cyane ko mbere y’uko hagira icyemeranywaho, Amerika ishobora gusaba Sudan kubanza kuzahura umubano wayo na Israël, nk’uko iheruka kubigenza hagati ya Bahreïn na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Ni ingingo ifatwa nk’ishobora gutuma Trump yiyongerera amanota mbere y’amatora ateganyijwe mu kwezi gutaha, kubera ububasha yaba akomeje kugaragaza mu gukora nk’umuhuza hagati y’ibihugu bimaze igihe birebana ay’ingwe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!