Sudani yafunze umupaka uyihuza na Ethiopia

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Ugushyingo 2020 saa 09:38
Yasuwe :
0 0

Amakimbirane amaze iminsi hagati ya Guverinoma ya Ethiopia n’Intara ya Tigray yatumye Sudani ifata umwanzuro wo gufunga umupaka wayo uyihuza n’iki gihugu uherereye muri Leta ya Kassala.

Guverineri w’iyi Leta ya Kassala, Fateh al-Rahman al-Amin, yavuze ko Leta y’igihugu cye yafashe umwanzuro nyuma yo kubona ko aka gace ka Tigray bahana imbibi kari kurangwamo umutekano muke.

Ati “Ibi ni ukubera ikibazo cy’umutekano muke kiri kugaragara muri Ethiopia mu gace ka Tigray, gahana imbibi na Leta ya Kassala muri iyi minsi.”

Fateh al-Rahman al-Amin yavuze ko Sudani itazemerera abantu bafite intwaro gukundagira ku butaka bwayo, ariko yongeraho ko hari kuganirwa ku buryo abasivile bo muri Ethiopia bashaka guhungira muri iki gihugu bafashwa.

BBC ivuga ko ku munsi w’ejo Minisitiri w’Intebe wa Sudani, Abdalla Hamdok yagiranye ikiganiro kuri telefone na mugenzi we wa Ethiopia, Abiy Ahmed, kigamije gushakira iki kibazo umuti.

Minisitiri w’Intebe, Abiy Ahmed, aherutse gushinja ishyaka TPLF (Tigray People’s Liberation Front) riri ku butegetsi muri Leta ya Tigray, kuba ari ryo ryagabye igitero ku birindiro by’ingabo z’igihugu, ibintu byatumye hatutumba intambara ikomeye hagati y’impande zombi.

Amakimbirane hagati ya Guveninoma ya Ethiopia n’Ishyaka TPLF yakajije umurego mu mezi ashize aho buri ruhande rushinja urundi kurugabaho ibitero.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .