Sudan: Igisirikare n’abigaragambya barasinya amasezerano aganisha ku guha ubutegetsi abasivili

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Kanama 2019 saa 01:00
Yasuwe :
0 0

Akanama ka gisirikare kayoboye Sudan n’abayobozi b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi kuri uyu wa Gatandatu barasinya amasezerano aganisha ku guha ubutegetsi abasivili.

Aya masezerano arateganywa n’ingingo zijyanye no gusangira ubutegetsi mu Itegeko Nshinga nk’uko byemejwe kuwa 4 Kanama hagati y’akanama k’inzibacyuho ka gisirikare n’amahuriro y’abasivili batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Yitezweho kandi kurangiza imyigaragambyo y’amezi umunani yakuyeho Perezida Omar al-Bashir, weguye muri Mata uyu mwaka nyuma y’imyaka 30 ari ku butegetsi.

Aya masezerano yayobowe n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe na Ethiopia, yishimiwe n’impande zombi aho abigaragambya bayabona nk’intsinzi ku mpinduramatwara yabo baharaniye ndetse n’abasirikare bakishimira ashyira iherezo ku ntambara ya gisivili.

Nyuma yo kuyasinya, Sudan iratangira inzira yo kuyisubiza ku murongo harimo no kugena abagize guverinoma nshya igizwe n’abasivili benshi bakazatangazwa ku cyumweru, nyuma y’iminsi ibiri hakazatangazwa Minisitiri w’Intebe.

Kuwa Kane abayobozi b’abigaragambya bemeranyijwe ko Abdalla Hamdok, wahoze ari umuyobozi mu muryango w’abibumbye ngo azabe Minisitiri w’Intebe.

Guverinoma nshya ya Sudan izatangazwa kuwa 28 Kanama, aho abaminisitiri bazaba bayigize bazahura kuwa 1 Nzeri. Amatora y’Umukuru w’igihugu akazaba nyuma y’amezi 39 y’inzibacyuho yatangiye kubarwa kuwa 4 Kanama.

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’abunzi bo muri Ethiopia ni bamwe mu bagize uruhare mu guhuza uruhande rw’abigaragambya n’abasirikare bakagera naho basinyana amasezerano yo gusangira ubutegetsi.

Mu masezerano bemeranyijwe ko Leta y’inzibacyuho izaba igizwe n’abasirikare batanu n’abasivile batandatu.

Amezi 21 ya mbere azayoborwa n’uruhande rw’abasirikare n’aho andi 18 ayoborwe na rubanda mbere yuko haba amatora.

Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo uwari Perezida, Omar al-Bashir yashyizeho ibihe bidasanzwe mu gihugu bizamara umwaka wose, nyuma yo gusesa guverinoma no kwirukana ba guverineri bose.

Icyo gihe nyuma yo gusinya amateka ashyira ingabo ku buyobozi bw’intara 18 zigize Sudan, yanahise atangaza ko aba Minisitiri batanu barimo uw’Ingabo, Ububanyi n’amahanga n’ushinzwe Ubutabera bazagumana inshingano zabo.

Abasivili bafite icyizere cyo guhabwa ubutegetsi kubera amasezerano ari businywe uyu munsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza