Iyo sosiyete igiye guhagarika ibyerekezo birimo ibijya muri Hong Kong, Munich na Sao Paulo bikazatangira kubahirizwa mu mpera za Gashyantare. Ibindi byerekezo birimo Luanda muri Angola na Abidjan muri Cote d’Ivoire byahagaritswe.
Ubuyobozi bwa Afurika y’Epfo bwafashe mu nshingano imicungire ya South African Airlines mu Ukuboza umwaka ushize ngo hakorwe igenamigambi ryatuma idafunga imiryango burundu.
Iyo sosiyete mu migambi ifite harimo guhagarika bimwe mu byerekezo yajyagamo no kugabanya abakozi no kuba hagurishwa imwe mu mitungo yayo.
Mu byerekezo bizakomeza gukora harimo ibiva Johannesburg bijya Frankfurt, Londres, New York, Perth na Washington DC.
Urugaga rw’abakozi bo mu nganda muri Afurika y’Epfo rwatangaje ko rwatunguwe n’ayo makuru, rukavuga ko ibyerekezo byafunzwe ari ibyungukaga, byongeye ntibagaragaze uko bazagaruza amafaranga bahombaga.

TANGA IGITEKEREZO