South African Airways igiye gushyirwamo miliyoni 640$ kugira ngo idafunga imiryango

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Ukwakira 2020 saa 05:24
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Afurika y’Epfo yatangaje ko igiye gutanga miliyari 10 z’ama-rand akoreshwa muri icyo gihugu, ni ukuvuga hafi miliyoni 640 z’amadolari ya Amerika, kugira ngo ibashe kuzahura ibikorwa bya South African Airways.

Ni ibikorwa ariko bitazatuma igumana abakozi bose yari isanganywe, ndetse n’ingendo yari isanzwe ikora zizagabanywa cyane. Iki cyemezo leta igifashe nyuma y’igihe ishakisha umushoramari wabikora, ariko ntiyaboneka.

Perezida Cyril Ramaphosa aheruka kuvuga ko iki kigo kitagomba guhirima burundu kuko kigurukana ibendera ry’igihugu, bityo iyo sosiyete imaze imyaka 86 yagombaga kugobokwa uko byagenda kose.

Nubwo hazashyirwamo izi miliyoni 640 z’amadolari, iki kigo kizasigarana abakozi 1.000 mu 5,000 cyahoranye, ndetse kizava ku ndege 44 gisigarane esheshatu.

Ni gahunda igamije gutuma iki kigo kidakomeza kugana mu manga nk’uko byari butangiye kugaragara, nyuma y’uko kimaze imyaka icumi nta n’umwe kibonamo inyungu.

Nubwo byari bisanzwe bityo, byahumiye ku mirari kubera icyorezo cya Coronavirus cyahagaritse ibikorwa by’indege, bituma ibihombo bya South African Airways bigera ku rwego bitigeze bibaho.

Muri Nzeri iki kigo cyari cyabaye gihagaritse ibikorwa byacyo, mu gihe hari hagitegerejwe ko hafatwa umwanzuro wo kukigurisha cyangwa kugitera inkunga.

South African Airways igiye kugurizwa miliyoni 640$ kugira ngo izahure ibikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .