Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Somalia, Mohamed Ali Nur, mu ijambo yavugiye kuri Televiziyo kuri iki Cyumweru yemeje ko igihugu cye cyahisemo guhamagaza uwari ugihagarariye muri Kenya, ndetse ahita anatangaza ko uwa Kenya, Lucas Tumbo agomba guhita ava ku butaka bwa Somalia.
Somalia ishinja Kenya kuba ishaka kugumura Leta ya Jubaland kugira ngo yange gahunda y’amatora yumvikanyeho na Guverinoma ya Somalia mu Ukwakira. Iyi gahunda yagenaga ko igihe cy’amatora gikomeza gushyirwa mu Ukuboza.
Muri iri jambo, Mohamed Ali Nur yavuze ko Kenya yivanga muri Politike ya Somalia.
Ati “Somalia ibabajwe no gutangaza ugutenguhwa na Guverinoma ya Kenya yivanga mu bijyanye na politike y’imbere ya guverinoma ya Somalia, ibintu bifite ubushobozi bwo kuba imbogamizi ku mudendezo, umutekano, n’iterambere ry’agace kose.”
Mohamed Ali Nur yakomeje avuga ko Guverinoma ya Kenya ikomeje kugumura umuyobozi w’agace ka Jubaland, igamije inyungu za politike ifite muri iki gihugu.
Umunyamabanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Kenya, Macharia Kamau yabwiye The Nation ko babajwe n’uyu mwanzuro wa Somalia ariko yemeza ko ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi biteguye kubiganiraho.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!