00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Somalia yinjiye mu bihe bidasanzwe kubera amapfa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Ugushyingo 2021 saa 10:55
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe wa Somalia, Mohamed Hussein Roble, yatangaje ko iki gihugu cyinjiye mu bihe bidasanzwe kubera amapfa acyugarije yatumye abenshi mu baturage bacyo kuri ubu bafite ikibazo cy’inzara.

Mohamed Hussein Roble yatangaje ibijyanye n’iki cyemezo ku wa Kabiri tariki 23 Ugushyingo 2021, nyuma y’Inama idasanzwe yari imaze kumuhuza n’abandi bagize Guverinoma ya Somalia.

Kuri ubu ibice bitandukanye bya Somalia byibasiwe bikomeye n’ibihe by’amapfa byatewe n’ibura ry’imvura. Amakuru atangwa n’Umuryango w’Abibumbye agaragaza ko kuva mu 2020 iki gihugu kitaragusha imvura ifatika kuko ngo n’aho iguye iba ari udutonyanga.

Aya mapfa yatumye abaturage b’iki gihugu babarirwa muri miliyoni 2,6 batabasha kubona amazi, ndetse abarenga ibihumbi 100 barasuhuka.

Kugeza ubu abarirwa muri miliyoni 3,5 bafite ikibazo cy’inzara kandi Loni igaragaza ko uyu mubare uzarushaho kwiyongera mu gihe nta gikozwe.

Amashusho yashyizwe hanze agaragaza Minisitiri w’Intebe, Mohamed Hussein Roble, avuga ko Somalia yugarijwe cyane ndetse agasaba Leta z’ibihugu, abanyamadini n’imiryango nterankunga kugoboka abaturage b’iki gihugu.

Somalia ni kimwe mu bihugu bya Afurika bikunze kugerwaho cyane n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe. Kuva mu 1990 yagize ibihe by’amapfa bigera kuri 12 n’iby’imyuzure 19.

Umubare munini w'abatuye Somalia usigaye ugorwa no kubona amazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .