Somalia yasheshe umubano na Kenya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Ukuboza 2020 saa 06:52
Yasuwe :
0 0

Leta ya Somalia yafashe icyemezo cyo gusesa umubano na Kenya, ihamagaza abadipolomate bose yari ifite muri iki gihugu ndetse aba Kenya ibaha iminsi irindwi yo kuba bavuye ku butaka bwayo.

Kenya na Somalia bimaze iminsi bidacana uwaka ahanini bishingiye ku kuba Somalia ishinja iki gihugu kukivangira muri politike.

Somalia ishinja Kenya kuba ishaka kugumura Leta ya Jubaland kugira ngo yange gahunda y’amatora yumvikanyeho na Guverinoma ya Somalia mu Ukwakira. Iyi gahunda yagenaga ko igihe cy’amatora gikomeza gushyirwa mu Ukuboza.

Ibi byatumye mu kwezi gushize iki gihugu gifata umwanzuro wo kwirukana Ambasaderi wa Kenya ndetse nacyo gihita gihamagaza uwari ugihagarariye muri Kenya.

Mu gihe kitageze ku kwezi ibi bibaye leta ya Somalia yatangaje ko yaciye umubano na Kenya. Byatangarijwe mu ijambo rya Minisitiri w’Itangazamakuru Osman Abukar Dubbe ryatambutse kuri televiziyo y’igihugu.

Yagize ati “ Guverinoma ya Somalia, ishingiye ku kutavogerwa kwayo ihabwa n’amategeko mpuzamahanga, ndetse no mu rwego rwo kuzuza inshingano zayo zo kurinda ubusugire, ubumwe n’umutekano by’igihugu, yafashe umwanzuro wo guca umubano mu bya politike na Guverinoma ya Kenya.”

Kugeza ubu Kenya ntiragira icyo itangaza kuri iki cyemezo cya Kenya, gusa mu minsi ishize yumvikanye ihakana ibyo iki gihugu kiyishinja.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Somalia, Mohamed Ali Nur yavuze ko Kenya yivanga muri politike y'igihugu cye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .