Ibyo byatangajwe na Minisitiri w’intebe Hamza Abdi Barre mu itangazo ryerekana impinduka zikomeye kuri Muktar Robow, wari umaze imyaka ine afungiye iwe mu rugo nyuma yo gushyamirana bikomeye n’uwahoze ari Perezida Mohamed Abdullahi Mohamed.
Muri Kanama 2017, nibwo Muktar Robow, ufite imyaka 53 y’amavuko yitandukanyije ku mugaragaro n’abarwanyi ba Al-Qaeda. Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yigeze gutanga miliyoni eshanu z’amadolari kugira ngo afatwe.
Robow yatawe muri yombi mu mpera za 2018, hasigaye iminsi mike ngo yitabire amatora yo mu karere.
Guverinoma ya Somalia bimwe mu byaha yamushinjaga harimo nko gutegura umutwe w’ingabo" wateye i Baidoa, agace gaherereye mu majyepfo y’uburengerazuba bw’igihugu ndetse no guhungabanya umutekano.
Guhabwa inshingano kwa Muktar Robow bibaye nyuma y’ibyumweru bike Perezida Hassan Sheikh Mohamud uherutse gutorwa, yerekana ko guverinoma ye ifite ubushake bwo gushyikirana na Al-Shabaab.
Al-Shabab imaze imyaka 15 yigometse kuri guverinoma ya Somalia nubwo umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Afurika udahwema gukaza ingamba zo guhashya uyu mutwe ndetse n’indi mitwe itandukanye.
Abarwanyi bayo birukanwe ku murwa mukuru, Mogadishu mu 2011, ariko bakomeje kugaba ibitero ku birindiro bya gisirikare ndetse no guhitana ubuzima bw’abasivili.
Mu cyumweru gishize, abarwanyi ba al-Shabab bagabye igitero ku inzego z’umutekano za Ethiopie, mu mirwano yabereye ku mupaka uhuza Ethiopie na Somalia.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!