Somalia: Umupolisi wanenze Perezida yambuwe amapeti

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 14 Mata 2021 saa 01:21
Yasuwe :
0 0

Sadaq Omar Hassan wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Polisi yambuwe amapeti ya gisirikare nyuma yo kunenga umwanzuro wo kongerera Perezida Mohamed Abdullahi "Farmajo” imyaka ibiri.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Hassan yirukanywe nyuma yo kuburira Inteko Ishinga Amategeko ngo idatora umwanzuro wo kongerera Perezida imyaka ibiri, nyuma y’uko manda ye yemewe n’amategeko irangiye muri Gashyantare uyu mwaka.

BBC yatangaje ko Hassan yahise asimburwa na Farhan Qaroleku buyobozi bw’ingabo mu gace ka Banadir.

Nubwo Hassan yamaganye kongerera Farmajo imyaka ibiri, byarangiye umwanzuro utowe.

Sadaq Omar Hassan yambuwe amapeti azira kunenga Perezida

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .