00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Somalia: Umugabo n’umugore bakatiwe gufungwa imyaka 15 kubera iterabwoba

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 June 2022 saa 07:54
Yasuwe :

Urukiko rwo muri Somalia rwakatiye Dayib Moalim Hassan n’umugore we Halima Abdi Mursal gufungwa imyaka 15 nyuma yo kubahamya ibikorwa by’iterabwoba bakoraga binyuze mu mutwe wa Islamic State.

Uru rukiko rwavuze ko Dayib Moalim Hassan na Halima Abdi Mursal bamaze igihe kinini bakorana n’uyu mutwe w’iterabwoba bariyise Mustaf na Hawa.

Batawe muri yombi muri Werurwe uyu mwaka nyuma yo gufatanwa ibisasu byari gutegwa mu Murwa Mukuru, Mogadishu.

Iperereza ryakozwe ryagaragaje ko Hassan muri uyu mutwe yari afite inshingano zo guteranya ibisasu mu gihe umugore we, Mursal yari ashinzwe gushaka abayoboke bashya bo kwinjiza muri uwo mutwe.

Ibi nibyo byahereweho urukiko rukatira buri umwe igifungo cy’imyaka 15.

Muri Somalia umugabo n’umugore bakatiwe gufungwa imyaka 15 kubera iterabwoba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .