Somalia: Indege itwaye ibikoresho byo kurwanya Coronavirus yahanutse, ihitana abantu batandatu

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 5 Gicurasi 2020 saa 12:59
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Somalia bwatangaje ko indege yari itwaye ibikoresho byo kurwanya Coronavirus yahanutse, abantu batandatu bari bayirimo bose bahasiga ubuzima.

Iyo ndege ni iyo mu bwoko bwa Embraer 120 yahagurutse mu murwa mukuru Mogadishu ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, ibanza guhagarara mu mujyi wa Baidoa, ikomereza mu mujyi wa Bardale uri mu majyepfo y’igihugu.

Nyuma y’iminota mike ihagurutse igana mu mujyi wa Bardale nibwo yahanutse, icyahiyahuye ntabwo kiramenyekana ariko hari amakuru ko ari igisasu yarashweho.

Ubuyobozi bwemeje ko mu baguye muri iyo ndege harimo Abanya-somalia n’Abanyakenya.

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Kenya yahise yandikira iya Somalia isaba ibisobanuro kuri iyo mpanuka yishe abenegihugu bayo. Yasabye iperereza ryihuse kuri icyo kibazo gishobora kubangamira ibikorwa by’ubutabazi muri icyo gihugu.

Yakomeje iti “Indege za Kenya n’izo mu bikorwa by’ubutabazi zikorera muri aka karere zirasabwa gukaza ubwitonzi bijyanye n’iki gikorwa kidasobanutse,”

Iyo ndege yakoreshwaga na Africa Express, yagombaga gukwirakwiza ibikoresho byifashishwa mu kurwanya Coronavirus mu duce twa Baidoa igana Bardale.

Minisiteri ishinzwe ubwikorezi n’ingendo za gisiviri muri Somalia yatangaje ko irimo gukora iperereza risesuye, ibyavuyemo bikazatangazwa mu gihe kitarambiranye.

Iyi ndege yahanutse ihitana abantu batandatu bari bayirimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .