00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Somalia: Hashyizweho ikigega cya miliyoni 1$ kizagoboka abagizweho ingaruka n’igitero cyahitanye abasaga 100

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 Ukwakira 2022 saa 03:09
Yasuwe :

Guverinoma ya Somalia yashyizeho ikigega cya miliyoni 1$ kizagoboka imiryango y’abantu 100 baguye mu gitero cy’iterabwobwa cyagabwe mu Murwa Mukuru, Mogadishu ku wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022.

Guverinoma ya Somalia yatangaje ko aya mafaranga azakoreshwa mu kugoboka imiryango y’abitabye Imana ndetse no mu gufasha abafite ibikorwa byagizeho ingaruka. Ni ikigega n’abikorera bashobora kunyuzamo inkunga zabo.

Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud yavuze ko yashavujwe bikomeye n’urupfu rw’aba bantu biganjemo abagore n’abana, ndetse asaba amahanga ubutabazi bw’ubuvuzi bwo kwita ku barenga 300 bakomeretse.

Iki gitero cyigambwe n’abarwanyi b’umutwe wa Al-Shabab.

Muri Somalia hashyizweho ikigega cya miliyoni 1$ kizagoboka abagizweho ingaruka n’igitero cyahitanye abasaga 100

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .