Somalia: Abasirikare b’u Burundi bagabweho igitero na Al Shabaab

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 16 Nzeri 2019 saa 01:07
Yasuwe :
0 0

Ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bw’amahoro muri Somalia zapfuye nyuma yo kugwa mu gico cy’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab.

Ku cyumweru nibwo abasirikare b’u Burundi bishwe ubwo imodoka yari ibatwaye yategwaga n’abarwanyi ba Al Shabaab mu Majyaruguru y’Umurwa Mukuru w’iki gihugu.

Kugeza ubu ntiharamenyekana umubare w’abasirikare b’u Burundi biciwe muri iki gitero ariko hari amakuru avuga ko 12 bishwe abandi batandatu bagakomereka.

Umwe mu bashinzwe umutekano muri Somalia, Abdikarim Hassan yabwiye AFP dukesha iyi nkuru ko “twamenyeshejwe ibijyanye n’icyo gico cy’abarwanyi cyiciwemo abasirikare b’Abarundi.”

Umwe mu basirikare bakuru mu Burundi yavuze ko bikekwako abapfuye ari 12 mu gihe abakomeretse ari batandatu.

Ati “Yego nibyo. Ku bw’amahirwe make abasirikare bacu 12 bishwe abandi batandatu barakomereka mu gitero cya Al Shabaab yabateze ubwo bari mu modoka zabo bava i Jowhar berekeza iMogadishu.”

Itangazo ryasohowe n’umutwe wa Al Shabaab wahise wigamba iki gitero rivuga ko wishe abasirikare b’u Burundi 14.

Amakuru avuga ko mbere gato y’iki gitero uyu mutwe wari umaze guturitsa ikindi gisasu muri uyu muhanda cyica abantu batatu barimo n’abayobozi babiri.

Umutwe wa Al Shabaab watangiye kugaba ibitero muri Somalia kuva mu 2006, leta y’iki gihugu yakomeje guhangana nawo ifashijwemo n’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro zigera ku bihumbi 20 zagezeyo mu 2011. Gusa kugeza n’uyu munsi uyu mutwe uracyumvikana mu bitero by’ubwiyahuzi biba bigambiriye ubutegetsi bwa Somalia.

Abasirikare b'u Burundi bari mu butumwa bw'amahoro muri Somalia biciwe mu gitero cya Al Shabaab

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza