Sierra Leone yisubiyeho ku mwanzuro wo kubuza abakobwa batwite kwiga

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 30 Werurwe 2020 saa 05:03
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Sierra Leone yisubiyeho ku cyemezo yari yafashe cyo kubuza abakobwa batwite kujya mu ishuri.

Minisiteri y’Uburezi muri icyo gihugu yatangaje ko yiyemeje uburezi kuri bose, hatitawe ku miterere yabo.

Mu Ukuboza umwaka ushize nibwo urikiko rwatesheje agaciro uwo mwanzuro, ruvuga ko kubuza abakobwa batwite kujya kwiga bitubahirije amategeko kandi bibangamiye uburenganzira bwa muntu.

Ni umwanzuro wafashwe mu 2015 ubwo icyorezo cya Ebola cyacaga ibintu muri icyo gihugu, amashuri amwe agafunga imiryango bigatuma inda mu bangavu ziyongera.

Byagize ingaruka ku bakobwa benshi, bamwe basabwa kwiga amasomo yihariye abandi babivamo burundu.

Hafi 30% by’abakobwa bo muri Sierra Leone baterwa inda bari munsi y’imyaka 18, mu gihe abafite iyo myaka 40% bashaka abagabo nk’uko BBC yabitangaje.

Sierra Leone yisubiyeho ku mwanzuro wo kubuza abakobwa batwite kwiga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .